DORE IMITOMA 5 UBWIRA UMUKUNZI WAWE AKAKWIYUMVAMO NK’UMUKUNZI W’IBIHE BYOSE





Kwinjira mu mukino w’urukundo si ibintu byo kujenjeka kuko bisaba ibirungo byo kururyoshya ari nayo mpamvu abarurimo baba bagomba gufata akanya gahagije bategura uko barutwara n’uko baruha inzira nziza iboneye. Imvugo n’ibikorwa bigomba kujyana kugira ngo rushing imizi.
Dore amwe mu magambo wamubwira:
1.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe
Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.
Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.
2.Uri uw’agaciro kuri njye
Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.
3.Umfatiye runini.
Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n’abantu benshi mu buzima, afashwa n’abantu benshi kandi bakomeye.
Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.
4.Nkwibonamo:
Ibaze uhuye n’umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.
5.Nzakurutisha ibibaho byose ku Isi: Umukunzi wawe igihe cyose umufiteho umushinga wo kubana nawe akaramata, nta kabuza nta n’ibinyoma uba ugomba kumwerurira ukamubwira ko ari we wa mbere w’agaciro kurusha abandi bose cyangwa ibindi byose bibaho ku Isi.

About Author Mohamed Abu 'l-Gharaniq

when an unknown printer took a galley of type and scrambled it to make a type specimen book. It has survived not only five centuries.

No comments:

Post a Comment

Start typing and press Enter to search