Dore amagambo aryohereye y’imitoma wabwira umukobwa umutima we ukawigarurira



Abasore benshi usanga batazi kunezeza abakunzi babo mu biganiro, ahubwo abafite agafaranga ugasanga bateretesha impano zihenze, abandi bagateretesha amashuri n’izindi tewoli (Theories) bize mu mashuri n’ibindi, ariko mu by’ukuri umukobwa aba ashaka ko unamutetesha umubwira ibimuryohera mu matwi.
Dore utugambo turyoshye wamubwira:
Banza umurebe mu maso, maze umubwire uti :
–          Iyo mbonye amaso yawe numva urukundo runyuzuye.
–          Amaso yawe anyereka ko tuzahora twishimye iteka
–          So ni umujura, yibye inyenyeri nziza ku ijuru azishyira mu maso yawe
–          Ndifuza kwibera rimwe mu marira yawe, ngo mvukire mu maso yawe, nibere ku matama yawe, ubundi mpfire ku minwa yawe.
Niba mwicaye ahantu mu busitani, uzamubwire uti:
–          Nkunda ibintu bibiri; wowe n’iroza (rose). Iroza ry’umunsi umwe, nawe w’ibihe byose.
–          Nta mazi ururabo rurapfa, nta wowe umutima wanjye urahogora.
–          Iyo nza kuba uruyuki nawe ukaba ururabo, nari kumara iminsi yose ndi guhova
Ayandi magambo wamubwirira aho ari ho hose:
–          Ndi umucamanza wowe ushinjwa, nagukatira kunkunda iteka
–          Umutima wanjye ni igihome nifuza ko waburiramo
–          Mpangayikishijwe n’inzozi nkurota nkagera mu mirimo nkikurota,…
Musore uzirinde gutwarwa n’urukundo ngo urate umukobwa ububi cyangwa ngo umwizeze kuzamuha ibidashoboka, umubwira uti “nguhaye iriya Kigali yose, nguhaye ariya mafi yose ari mu Kivu, nguhaye ziriya modoka zose ziparitse Nyabugogo,… ese ubwo koko urumva uba umubwiye iki?

About Author Mohamed Abu 'l-Gharaniq

when an unknown printer took a galley of type and scrambled it to make a type specimen book. It has survived not only five centuries.

No comments:

Post a Comment

Start typing and press Enter to search