Aya niyo mayeri yafasha umusore gutereta umukobwa uwo ariwe wese na wawundi wananiye abasore bose ukamwemeza




Ni kenshi usanga umuntu yakunze undi ariko akabura aho abihera abimubwira
 cyangwa yabimubwira bakamukurizaho bimwe ab’ubu bita "gutera indobo".
 Burya umuntu aterwa indobo kubera uburyo yitwaye atereta, iyo umukobwa
 nta gahunda agufiteho ubimenya mbere y’uko umubwira ijambo ndagukunda.


N’ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe
n’uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa akadobo bitewe n’uko wagiye nabi
 cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.
Dore ibyagufasha kwitwara neza igihe ugiye gutereta umukobwa uwo ariwe wese ntabashe
 kukwigobotora atavuze YEGO.

1. Kubanza kumenyana n’uwo wifuzaho urukundo

Bijya bibaho ko umuntu ahura n’undi agahita amukunda, nyamara n’ubwo
byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo
ariwe, imico n’ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba
nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba
 hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo
akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

2. Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana
 n’umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo
 ikwiye kuba iya nyuma y’izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira "YEGO".
Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa,
mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro
 buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze
 ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

3. Kwirinda kumwereka ko umufuhira cyangwa se umuyobora

Ibi bikunze kubaho cyane ugasanga umuntu arafuhira undi batari banemeranya urukundo.
 Ibi ntibivuga ko wakwikuramo ibyo byiyumviro kuko nyine byizana, ahubwo ugomba
kugerageza kubyibikamo ntubimwereke. Naguha gahunda akayica wimurakarira ngo
 ubimwereke, numuhamagara ntafate telephone wimutonganya ngo umwereke uburakari.
Irinde mbese kumwereka ko adafite ubwisanzure bwo kwitwara uko ashaka ahubwo agomba
 kwitwara uko wowe ushaka. Ibi byakuviramo kurya akadobo kandi wenda amaherezo wa
muntu mwari kuzakundana rugakomera.

4. Wimubera nk’umutwaro ngo umuzitire

Burya iyo abantu bakundana, biba byoroshye kuba umwe yabwira undi ngo byanze
bikunze uyu munsi tubonane cyangwa byanze bikuze ejo tuzajyana aha naha n’ibindi
nk’ibyo. Uwo wifuzaho urukundo rero mu gihe mutari mwabyerura rwose uramenye
utazamushyiraho igitutu ugashaka ko ibyo umwifuzaho byose bigomba kugenda uko
ubishaka. Ahubwo wowe muhe ubwisanzure busesuye, icyo umukeneyeho ukimusabe
 uciye bugufi naho bitari ibyo uzarya akadobo byihuse!

5.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse

Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda
 umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi
 umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n’umukobwa
wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w’ijambo kandi wirinde kumuca
 mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga
menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka
 ko umukunda ugire amagambo macye.

About Author Mohamed Abu 'l-Gharaniq

when an unknown printer took a galley of type and scrambled it to make a type specimen book. It has survived not only five centuries.

No comments:

Post a Comment

Start typing and press Enter to search