Reba imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe akagukunda by’Iteka
Burya kwemererwa urukundo ntibihagije ngo ugende witurize ahubwo ujye wibuka ko mu rukundo haba hakenewe amagambo meza aryoheye amatwi buri gihe ugomba kubwira umukunzi wawe kugira ngo muhore mususurutse.
Ni yo mpamvu buri gihe duhora dushaka ibyaduteza imbere mu rukundo ari nayo mpamvu ugomba kumenya amwe mu magambo wakoresha ukarushaho gushimisha umukunzi wawe.
Dore urugero rw’amwe muri ayo magambo.
Dore urugero rw’amwe muri ayo magambo.
1.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe :
Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha ? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye. Kubwira umuntu ngo nzaba aho uzaba uri hose ni iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.
Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.
2.Uri uw’agaciro kenshi kuri njye :
Ubusanzwe tuzi ko hari ibintu twita iby’agaciro kenshi nk’amabuye y’agaciro urugero nka zahabu n’ifeza rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga menshi, impamvu ni uko ibi bintu bihenze kurusha ibindi tubona.
Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kenshi kuri we ! Byaba biryoshye kubyumva kuko biba bisobanuye ko nta muntu muhwanye imbere ye !
3.Umfatiye runini :
Birazwi ko umuntu ahora akeneye umufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, ni yo mpamvu twifuza kumenyana cyangwa kubana n’abantu benshi kandi bakomeye kugirango badufashe kubaho neza.
Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mubandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini ! ni iby’agaciro pe ! Muri make ni wowe ugize igice kinini cy’ubuzima bwe, bivuze ko akubuze yahungabana cyangwa ntakomeze kubaho.
Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mubandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini ! ni iby’agaciro pe ! Muri make ni wowe ugize igice kinini cy’ubuzima bwe, bivuze ko akubuze yahungabana cyangwa ntakomeze kubaho.
4.Nkwibonamo/nkwiyumvamo
Ubusanzwe umuntu yibona cyangwa akiyumva mu kintu runaka iyo agifiteho uruhare rukomeye.
Iyo inshuti yawe rero ikubwiye iri jambo, bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona, ubwo rero nkuko nta wakwiyifuriza ibibi cyangwa kwibona mu bibi, niko nawe akwifuza ko uhora mu bihe byiza gusaaa !!!.
5.Tuzasazana :
Ni ijambo abantu badakunze guha agaciro ariko rirakomeye kandi riryohera abantu bakundana cyane cyane abafite gahunda yo gushinga urugo.
Umuntu wifuza gushinga urugo ntiyakwifuza gutandukana n’umukunzi we bamaze kubana.
Niyo mpamvu rero iyo akubwiye ati :”TUZASAZANA” aba agusezeraniye ko muzabana mu bibi no mu byiza mbere yuko abibwiriza na pasiteri cyangwa padirimuri gusezerana imbere y’Imana.
Si benshi bakundana ngo bagere ku iherezo ry’ubuzima bwabo bakiri kumwe. Ingo nyinshi muri iki gihe ziri gutandukana zitamaze kabiri, iri jambo rero kuribwira uwo ukunda ni ikimenyetso ko mutazatandukana nubwo hari benshi bitameze neza mu rukundo rwabo, iri jambo rirema agatima umukunzi akumva arahumurijwe
Abahanga mu by’urukundo bavuga ko amagambo meza ari yo fumbire ya mbere y’urukundo ndetse burya ngo no mu ngo abantu babanishwa neza no kubwirana amagambo meza, ahumuriza, atetesha n’andi menshi.
Ni yo mpamvu niba utagira amagambo meza mu kanwa kawe ukwiye kwiga kuvuga neza kugirango ufumbire urukundo rwawe.
No comments:
Post a Comment