Niba ukora imibonano mpuzabitsina incuro zirenze 5 ku munsi ufite ibyago
Mu busanzwe ku mugabo cyangwa umugore, gukora imibonano mpuzabitsina ni byiza kuko bifite akamaro ku buzima, ariko iyo ikozwe nabi, ku rugero rukabije cyangwa se kuyikorana n’abantu batandukanye, bigira ingaruka ku buzima.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye neza ko gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije bishobora guteza nyirubwite ibibazo.
1.Gutakaza amazi y’ingenzi mu mubiri
Abahanga bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina cyane ( nko hagati y’incuro 5 na 10 ku munsi) bitera gutakaza amazi afitiye akamaro umubiri bikaba byagutera ingaruka zo guhinduka kw’ibara ry’uruhu rwawe.
Abahanga bemeza ko ibi byakubaho cyane mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina wanyweye inzoga nyinshi cyangwa ukaba wakoresha ibindi biyobyabwenge.
2.Kwangirika kw’urwungano rw’inkari
Niba ukunda gukora kenshi imibonano mpuzabitsina cyane bizakugiraho ingaruka waba uri umugabo cyangwa uri umugore, nko kugabanuka kw’ingano nyayo y’inkari wakabaye usohora mu mubiri.
Uko zigenda zisigara mu mubiri kandi zakabaye zasohotse bitera kwangirika kw’impyiko, ibi ushobora kubyirinda unywa amazi menshi kandi ukabanza kwiherera mbere yuko utera akabariro.
3.Gutakaza ibyishimo ku rwego rwo hejuru
Ni ibintu bigoranye cyane ko umugabo yakongera kugira ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru (Kuryoherwa) ku kigero nk’ icyari gisanzwe mbere yuko akora imibonano mpuzabitsina cyane. Gusa ibi n’iby’igihe gito, biterwa nuko wananiwe cyane mu gihe cyo gusohora.
Ushobora kumva ko ibi bitangaje, ariko na none abahanga bemeza ko gutera akabariro bishobora kugutera ubumuga bwo kutabona. Iibi bishobora kuba iyo imiyoboro y’amaraso yo mu maso yava mu mwanya wayo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
4.Bishobora kugutera kutabyara/Umugabo
Bitewe n’uko intanga ziba zikeneye gukura, urumva niba uri umugabo ku munsi ugasohora inshuro zirenze eshanu, ejo bikaba uko n’ejobundi,… mbese nta gihe kibaho cy’uko intanga zakura, bityo ukaba wahora muri uru, ugategereza ko watera inda, reka da!
No comments:
Post a Comment